ITANGAZO
Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE),
buramenyesha abanyeshuri bifuza kwiga birihira mu mwaka wa mbere
ndetse n’umwaka wa kane mu gashami ka Rural Development and
Agribusiness muri gahunda ya nimugoroba (Evening Program) ko
bakwihutira kubisaba kuva tariki ya 10/10/2011 kugeza tariki ya
15/11/2011.
Tuboneyeho kubibutsa ko kwiyandikisha bikorerwa ku cyicaro
cy’ishuri i Busogo ndetse na Rubirizi, amasomo azatangirwa muri
campus zombi.
Ibisabwa:
1. Icyemezo cyerekana ko wishyuye amafaranga ibihumbi bitanu
(5.000 Frw) ashyirwa kuri konti: N° 1220122 iri muri BNR ishami
rya Musanze, cyangwa kuri compte no. 0204344-37 iri muri BK;
2. Ibaruwa yandikiwe umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo
n’Ubushakashatsi muri ISAE;
3. Indangamanota z’imyaka itatu (3 academic transcripts) na
Diplome y’icyiciro cya mbere, kubashaka gukomeza mu wa kane
4. Impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye iriho umukono wa noteri (ku
bazatangira mu mwaka wa mbere)
5. Indangamanota z’imyaka itatu ya nyuma y’amashuri yisumbuye
(4,5,6), kubazatangira mu mwaka wa mbere
Ibindi bisobanuro mwabisanga ku rubuga rwa Internet rwa ISAE
(www.isae.ac.rw) cyangwa mugahamagara kuri 0788597952 na
0788632099,0788698127
Patrice HAKIZIMANA
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo
n’Ubushakashatsi.